
Ibitwerekeye
amakuru ashoboka ya chorale abarinzi


AMATEKA YA CHORALE ABARINZI
- AHO CHORALE IHEREREYE
Iyi chorale ibarizwa mu Itorero rya ADEPR, Ururembo rw’Amajyepfo, Itorero ry’Akarere rya Nyanza, Paruwasi ya Nyanza, Umudugudu wa Nyanza.
Iri Torero rya Nyanza ryatangijwe mo ivugabutumwa muri 1987, rigenda ryaguka kuri ubu rifite Paruwasi ebyiri ( 2) Nyanza Rukali, ayo ma paruwasi afite imidugudu cumi n’umunani (18) harimo n’uwa Nyanza aho ABARINZI babarizwa.
- AMAVU N’AMAVUKO YA CHORALE ABARINZI
Iyi Chorale yatangiye gukora ku mugaragaro ku italiki 07/08/1998 igizwe n’abaririmbyi Cumi n’Umunani (18), ubwo Umudugudu wa Nyanza wafungurwaga ku mugaragaro, nyamara iyi chorale yabanje kubaho ari icyumba cy’amasengesho cya Nyanza cyatangiye ku italiki ya 22/02/1996, gitangizwa n’abakristo icumi (10), abenshi bari basanzwe ari abaririmbyi ba Chorale y’ababyeyi bo mu Rukali. Chorale ABARINZI yaje kwitwa izina ku italiki ya 09/05/1999.
- AMABYIRUKA YA CHORALE.
Iyi Chorale yatangiranye ibibazo byinshi cyane cyane ko yatangiranye abaririmbyi, bafite ubushobozi buke, kandi abenshi muri bo ari abagore bityo kwiyubaka byagiye bigorana, cyane ko no muri abo bayitangiye bamwe bagiye basubira inyuma bakayivamo, ariko hamwe no gusenga, Imana yakomeje kugenda yubaka Chorale igenda ihamagara abandi, bityo Chorale igenda yiyubaka. Chorale yaguze ibicurangisho bwa mbere mu mwaka 2001, ni nabwo yatangiye gukora ingendo z’ivugabutumwa ( urugendo rwa mbere rwakorewe mu Rurangazi hari muri Paruwasi ya Maheresho).
- AHO CHORALE IGEZE
Kugeza ubu Chorale igizwe n’abariribyi mirongo inani (80) bayiririmbamo hatarimo abimukiye ahandi kubw’impamvu zitandukanye.
Abamaze gutaha mu ijuru ni batandatu (6):
- TWAGIRAMUNGU Samuel
- MUKALINDIRO Olive
- MUKAMUTARA Marie Josée
- HAVUGIMANA Innocent
- ABIMANA Anaclet
- MUKAMANA Olive
Twatangije igitekerezo cyo gusohora izi ndirimbo (volume I) muwi 2012, mu buryo bwo kwizera n’ubwo twabonaga ubushobozi twari dufite ko ari bukeya ariko twiringiraga ko Imana yavuganye natwe izabisohoza, twatangiye Audio muri Mutarama 2013, iboneka neza Nzeri 2013, hamwe no kwizera duhita dutangira visuel (amashusho) none nabyo birarangiye, muri ibyo byose dushimiye Imana yatubashishije hamwe n’abayobozi bitoreo rya Nyanza babanye natwe muri gahunda zose zitari zoroshye kandi nabafatanyabikorwa bacu batubaye bugufi.
- ICYEREKEZO
Chorale ABARINZI ifite icyerekezo cyo gukomeza kwagura ivugabutumwa, haba mu buryo bwo gukomeza gusohora CD zikagera ahantu henshi, haba mu ngendo z’ivugabutumwa z’imbere mu gihugu ndetse n’inyuma yacyo, byose ku ntego imwe yo kumenyesha abantu izina rya Yesu ngo bihane bababariwe ibyaha bazajye mu ijuru.
- GUSHIMIRA
Mbere ya byose dushimira Imana kuko ariyo yadushoboje kugera kuri ibyo byose, kandi ntago twabura gushimira n’ubuyobozi bw’Itorero kuko nabwo bwatubaye hafi Haba mu bitekerezo inkunga y’amasengesho ndetse n’ubushobozi. Ntitwabura gushimira abafatanyabikorwa ba Chorale ABARINZI kuko nabo batubaye hafi mu buryo bwose baduteye inkunga y’amasengesho, inama ndetse n’amafaranga.
Turangije tubifurije kuryoherwa n’indirimbo zacu kandi zanyu.