
Join us
ADEPR NYANZA
ABARINZI CHOIR
BUSASAMANA - NYANZA
- AHO CHORALE IHEREREYE
Iyi chorale ibarizwa mu Itorero rya ADEPR, Ururembo rw’Amajyepfo, Itorero ry’Akarere rya Nyanza, Paruwasi ya Nyanza, Umudugudu wa Nyanza.
Iri Torero rya Nyanza ryatangijwe mo ivugabutumwa muri 1987, rigenda ryaguka kuri ubu rifite Paruwasi ebyiri ( 2) Nyanza Rukali, ayo ma paruwasi afite imidugudu cumi n’umunani (18) harimo n’uwa Nyanza aho ABARINZI babarizwa.
- AMAVU N’AMAVUKO YA CHORALE ABARINZI
Iyi Chorale yatangiye gukora ku mugaragaro ku italiki 07/08/1998 igizwe n’abaririmbyi Cumi n’Umunani (18), ubwo Umudugudu wa Nyanza wafungurwaga ku mugaragaro, nyamara iyi chorale yabanje kubaho ari icyumba cy’amasengesho cya Nyanza cyatangiye ku italiki ya 22/02/1996, gitangizwa n’abakristo icumi (10), abenshi bari basanzwe ari abaririmbyi ba Chorale y’ababyeyi bo mu Rukali. Chorale ABARINZI yaje kwitwa izina ku italiki ya 09/05/1999.
- AMABYIRUKA YA CHORALE.
Iyi Chorale yatangiranye ibibazo byinshi cyane cyane ko yatangiranye abaririmbyi, bafite ubushobozi buke, kandi abenshi muri bo ari abagore bityo kwiyubaka byagiye bigorana, cyane ko no muri abo bayitangiye bamwe bagiye basubira inyuma bakayivamo, ariko hamwe no gusenga, Imana yakomeje kugenda yubaka Chorale igenda ihamagara abandi, bityo Chorale igenda yiyubaka. Chorale yaguze ibicurangisho bwa mbere mu mwaka 2001, ni nabwo yatangiye gukora ingendo z’ivugabutumwa ( urugendo rwa mbere rwakorewe mu Rurangazi hari muri Paruwasi ya Maheresho).